Judges 2:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umumarayika w'Uhoraho yavuye i Gilugali ajya i Bokimu, abwira Abisiraheli ati: “Nabavanye mu Misiri mbazana mu gihugu narahiriye guha ba sokuruza. Narababwiye nti: ‘Sinzigera nica amasezerano twagiranye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umumalayika w’Uhoraho ava i Giligali, arazamuka agana i Bokimu, maze aravuga ati «Nabavanye mu gihugu cya Misiri, mbinjiza mu gihugu nari nararahiriye kuzaha abasekuruza banyu. Naravuze nti ’Sinzigera na rimwe nca ku Isezerano nagiranye namwe,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Hanyuma marayika w'Uwiteka ava i Gilugali ajya i Bokimu, arababwira ati “Nabavanye muri Egiputa mbazana mu gihugu nasezeranyije ba sogokuruza, nkababwira nti ‘Ntabwo nzaca ku isezerano nabasezeranyije.