Judges 2:18 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko abanzi babo bakabakandamiza kandi bakabatoteza, Uhoraho akumva gutaka kwabo akabagirira impuhwe, akabashyiriraho umurengezi. Yaramwunganiraga agakiza Abisiraheli abanzi babo igihe cyose uwo murengezi yabaga akiriho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Igihe cyose Uhoraho yabohererezaga umucamanza, Uhoraho yahoranaga na we mu buzima bwe bwose, kuko yumvaga amaganya baterwaga n’ababarenganya, maze akabagirira impuhwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko uko Uwiteka yabahaga abacamanza yagumanaga n'umucamanza wese, akabakiza amaboko y'ababisha babo mu gihe cy'uwo mucamanza cyose, kuko Uwiteka iyo yumvaga iminiho yabo bayitewe n'ababarenganya babahata, yabagiriraga impuhwe.