Judges 2:19 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara iyo umurengezi yapfaga, barongeraga bagasubira mu bibi birenze ibya ba sekuruza. Bayobokaga izindi mana bakaziramya. Ntabwo bigeze bareka gukora ibibi no kutava ku izima.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko iyo umucamanza yamaraga gupfa, barongeraga bakihindanya cyane kurusha abasekuruza babo, bakayoboka izindi mana, bakazikorera kandi bakazipfukamira; ntibarekaga n’umwe mu migirire no mu myifatire yabo mibi, ahubwo bakanangira umutima.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko kandi iyo umucamanza yamaraga gupfa, basubiraga inyuma bakarusha ba sekuruza kwiyonona, bagakurikira izindi mana bakazikorera, bakazipfukamira. Ntabwo baroreraga imirimo yabo mibi, ahubwo bakīnangira imitima.