Judges 2:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abantu bayobotse Uhoraho iminsi yose Yozuwe yari akiriho, no mu gihe cyose cy'abakuru bari barabonye ibintu bikomeye Uhoraho yakoreye Abisiraheli.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umuryango wakomeje kuyoboka Uhoraho igihe cyose Yozuwe yabayeho, ndetse Yozuwe amaze gupfa, bakomeje kumuyoboka igihe cyose hari hakiriho abakuru b’imiryango bari barabanye na we, kandi bari barabonye ibyo Uhoraho yakoreye Israheli byose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yosuwa akiriho Abisirayeli bakoreraga Uwiteka, no mu gihe cyose cy'abakuru basigaye Yosuwa amaze gupfa. Abo ni bo bari bazi neza imirimo yose Uwiteka yakoreye Abisirayeli.