Judges 20:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mu miryango yose y'Abisiraheli, tuzatoranya abantu icumi ku ijana bazajya gushaka impamba zizatunga abazajya gutera Ababenyamini b'i Gibeya. Tuzabahanira amarorerwa bakoreye mu Bisiraheli.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
maze dufate abantu icumi ku ijana mu miryango yose ya Israheli, abantu ijana ku gihumbi, n’abantu igihumbi ku bihumbi cumi, bo gutwara impamba y’imbaga igiye gutera Gibeya ya Benyamini, kubera ayo mahano bakoreye muri Israheli.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi tuzatoranya abagabo cumi mu bantu ijana tubakuye mu miryango yose y'Abisirayeli, kandi dutore ijana mu bantu igihumbi, n'igihumbi mu bantu inzovu bo kwikorera amahamba y'ingabo, kugira ngo nibagera i Gibeya y'Ababenyamini, babīture inabi y'ubupfu bakoze mu Isirayeli bwose.”