Judges 20:17 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abandi Bisiraheli bari bakoranyije ingabo ibihumbi magana ane zimenyereye intambara.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abayisraheli na bo barabarurwa: bari abantu ibihumbi magana ane bazi kurwanisha inkota kandi bamenyereye intambara, utabariyemo Ababenyamini.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abisirayeli babazwe bari abagabo bitwaje inkota inzovu enye Ababenyamini batarimo, abo bose bari ingabo.