Judges 20:18 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Abisiraheli barahaguruka bajya i Beteli kubaza Imana bati: “Ni uwuhe muryango uzabanza gutera Ababenyamini?” Uhoraho arabasubiza ati: “Ni umuryango wa Yuda.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Baragenda, bazamuka bajya i Beteli kugira ngo babaze Imana, bati «Ni nde muri twe uzazamuka mbere gutera Ababenyamini, kugira ngo abarwanye?». Nuko Uhoraho arabasubiza ati «Ni Yuda uzabanza gutera!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Abisirayeli barahaguruka bajya i Beteli, bagisha Imana inama barabaza bati “Ni nde uzatubanziriza kurwana n'Ababenyamini?”Uwiteka arabasubiza ati “Abayuda ni bo bazabanzayo.”