Judges 20:39 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyo gihe Ababenyamini bari bamaze kwica Abisiraheli nka mirongo itatu, baribwira bati: “N'ubu turabatsinze nk'uko twabatsinze ubushize.” Ariko Abisiraheli bari ku rugamba babonye umwotsi barabahindukirana.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko bawubonye, ako kanya Abayisraheli bahita babahindukirana, barabarwanya. Ni bwo Ababenyamini batangiye kubicamo, hagwa abantu bagera kuri mirongo itatu mu Bayisraheli. Ababenyamini baribwira bati «Dore turabatsinze koko, nko ku rugamba ruheruka!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Abisirayeli biyegura mu ntambara, maze Ababenyamini batangira kubakubita inkota, bica mu Bisirayeli abantu nka mirongo itatu, kuko bibwiraga ko babanesheje nko muri ya ntambara ya mbere.