Judges 21:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Igihe Abisiraheli bari bateraniye i Misipa, bari barahiye ko nta n'umwe muri bo uzashyingira umukobwa we mu Babenyamini.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abayisraheli ubwo bari bakoraniye i Misipa bararahiye, bati «Nta n’umwe muri twe uzigera ashyingira umukobwa we ku Mubenyamini.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi Abisirayeli bari bararahiriye i Misipa bati “Nta muntu n'umwe muri twe uzashyingira Umubenyamini umukobwa we.”