Judges 21:23 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Ababenyamini babigenza batyo, buri wese yifatira umugore muri abo bakobwa bari bagiye kubyina. Hanyuma babajyana iwabo mu ntara y'Ababenyamini, bisanira imijyi yabo bayituramo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Ababenyamini babigenza batyo. Muri abo bakobwa babyinaga bari bafashe, bahitamo abangana n’umubare wabo, kugira ngo bababere abagore. Nuko baragenda basubira mu gihugu cyabo, bongera kubaka imigi yabo maze barahatura.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Ababenyamini babigenza uko bohejwe, binyagira abageni mu babyinnyi nk'uko umubare wabo wari uri barabajyana. Baragenda basubira muri gakondo yabo, bongera kubaka imidugudu bayibamo.