Judges 3:19 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ngo bagere i Gilugali aho bacukura amabuye, Ehudi asubira ibwami. Agezeyo abwira umwami ati: “Nyagasani, ngufitiye ubutumwa ngomba kukubwira twiherereye.” Nuko umwami ahēza abo bari kumwe, bose baherako barasohoka.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
ariko we ngo agere ku Bigirwamana byari bugufi ya Giligali, arakimirana maze abwira umwami, ati «Mwami, Mutegetsi wanjye, ngufitiye ubutumwa ariko ni ibanga!» Undi aravuga ati «Nimube mwigiyeyo!» maze abari aho iruhande rwe bose barasohoka.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko we ageze mu nganzo z'i Gilugali arakimirana, ageze ibwami abwira umwami ati “Nyagasani, ngufitiye ubutumwa nakubwira twiherereye.”Na we ati “Nimuceceke.” Abari kumwe na we bariheza.