Judges 3:24 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Amaze kugenda abagaragu b'umwami bagaruka ku cyumba gifutse cy'igorofa yo hejuru, basanga umuryango ufunze. Baribwira bati: “Ahari umwami yaba yagiye kwituma.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Amaze gusohoka, abagaragu b’umwami baraza maze baritegereza: babonye ko inzugi z’icyumba cyo hejuru zari zifunze, barabwirana bati «Nta gushidikanya, agomba kuba yagiye kwituma muri ka kazu gafatanye n’icyumba gifutse.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Amaze gusohoka abagaragu b'umwami baraza, basanga inzugi z'iyo nzu zikinze barabazanya bati “Mbese aho ntiyagiye ku nama mu nzu irimo amafu?”