Judges 3:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abisiraheli batakambira Uhoraho maze abashyiriraho umuntu wo kubakiza. Uwo ni Otiniyeli mwene Kenazi murumuna wa Kalebu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Abayisraheli batakambira Uhoraho, ni ko kubagoborera umukiza: ari we Otinyeli mwene Kenazi, umuvandimwe wa Kalebu w’umuhererezi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abisirayeli baherako batakambira Uwiteka, Uwiteka abahagurukiriza umuvunyi witwa Otiniyeli mwene Kenazi murumuna wa Kalebu, ari we wabakijije.