Judges 4:19 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Sisera aramubwira ati: “Ntiwampa utuzi two kunywa ko inyota inyishe!” Nuko Yayeli apfundura icyansi amuha amata aranywa, arongera aramworosa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Sisera aramubwira ati «Ndakwinginze ngo umpe utuzi, kuko inyota inyishe.» Uwo mugore apfundura igicuba cy’amata aramuha aranywa, nuko arongera aramworosa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Sisera aramubwira ati “Ndakwinginze mpa utuzi two kunywa, kuko nguye umwuma.” Yayeli apfundura icyansi cy'amata, arayamuhereza, aranywa, maze aramworosa.