Judges 4:21 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Sisera yari yarushye arasinzira cyane. Nuko Yayeli muka Heberi afata inyundo n'urubambo rw'ihema, aromboka arumushimangira muri nyiramivumbi rurigita mu butaka, Sisera ahita apfa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko Yayeli, muka Heberi, afata urubambo rw’ihema n’inyundo, amwinjirana yitonze maze amushingira urubambo mu musaya, ruragenda rwishita ku butaka; Sisera wari unaniwe yari asinziriye cyane, nuko ahita apfa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yayeli muka Heberi yenda urubambo rw'ihema n'inyundo, aza yomboka amukubita urubambo muri nyiramivumbi rutunguka hasi, kuko yari mu iroro ryinshi arushye cyane, nuko araca.