Judges 4:22 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Muri ako kanya Baraki aba atungutse ashaka Sisera. Yayeli ajya kumusanganira aramubwira ati: “Ngwino nkwereke umuntu ushaka!” Nuko Baraki yinjirana na we, abona umurambo wa Sisera urambitse aho n'urubambo rukimushise muri nyiramivumbi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubwo Baraki aratunguka, agikurikiranye Sisera! Yayeli arasohoka ajya kumusanganira, maze aramubwira ati «Ngwino nkwereke umuntu washakaga.» Nuko barinjirana maze Baraki abona Sisera aho arambaraye yapfuye, urubambo rumushise mu musaya.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko Baraki yari agikurikiranye Sisera, Yayeli arasohoka aramusanganira aramubwira ati “Ngwino nkwereke uwo ushaka.” Binjirana iwe, asanga Sisera agaramye yapfuye, urubambo rukimuraramyemo.