Judges 4:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abantu bamusangaga munsi y'igiti cy'umukindo kugira ngo abakemurire ibibazo. Icyo giti cyitwaga umukindo wa Debora, cyari hagati ya Rama na Beteli mu misozi y'Abefurayimu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yakundaga kwiyicarira mu nsi y’Umukindo wa Debora, hagati ya Rama na Beteli, mu misozi miremire ya Efurayimu, maze Abayisraheli bakajya bazamuka bakahamusanga, kugira ngo abacire imanza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yari atuye munsi y'igiti cy'umukindo wa Debora, hagati y'i Rama n'i Beteli mu gihugu cy'imisozi miremire ya Efurayimu. Abisirayeli bose bajyaga bamusanga ngo abacire imanza.