Judges 5:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nimwumve ibyo abavomyi bavugira ku mariba, baravuga ibigwi by'Uhoraho, baravuga ibigwi bye mu Bisiraheli, baravuga uko ingabo ze zamanutse zigana amarembo y'umujyi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ku mabuga aho bagabanira amazi, aho ni ho bazaratira ugutsinda k’Uhoraho, ugutsinda Israheli ikesha imbaraga ze. Nuko umuryango w’Uhoraho umanuka, ukajya ku marembo y’umugi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kure y'induru z'abarasana, aho bavoma amazi,Abe ari ho bazajya bavugira ibyo gukiranuka by'Uwiteka,N'ibyo gukiranuka ko ku ngoma ye muri Isirayeli.Nuko abantu b'Uwiteka bamanukana amahoro mu marembo.