Judges 6:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Gideyoni aramubwira ati: “Ariko se databuja, iyo Uhoraho aza kuba hamwe natwe, ibi byose biba byaratubayeho? Ese ibitangaza bye ba sogokuruza baturatiraga byagiye he? Batubwiraga uko yabakuye mu Misiri, none twe yaradutaye atugabiza Abamidiyani!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Gideyoni aramusubiza ati «Ni ko se, Mutegetsi wanjye! Niba Uhoraho ari kumwe natwe, ni kuki ibi byose bitwugarije? Byaba se biri he, ibitangaza byose abasekuruza bacu batubwiraga, bagira bati ’Uhoraho se, si We wadukuye mu gihugu cya Misiri?’ None rero Uhoraho yaradutereranye, atugabiza Abamadiyani!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Gideyoni aramusubiza ati “Mutware, niba Uwiteka ari kumwe natwe ni iki gituma ibyo byose bitubaho? N'imirimo ye yose itangaza iri he, iyo ba sogokuruza batubwiye ngo ‘Uwiteka ni we wadukuye muri Egiputa?’ Ariko noneho Uwiteka yaradutaye, yatugabije Abamidiyani.”