Judges 6:18 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
None nyamuneka, ntuve aha ntarakuzanira ituro.” Uhoraho aramusubiza ati: “Ndahaguma kugeza ubwo ugaruka.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ndagusabye ngo ntutirimuke hano, kugeza ubwo ngaruka nkuzaniye ituro, maze no kurihereza imbere yawe.» Uhoraho aramubwira ati «Ndaguma aha kugeza ubwo uri bugaruke.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Gideyoni arongera aravuga ati “Ndakwinginze ntuve aha, kugeza aho ndi bugarukire nkuzaniye ituro nkarishyira imbere yawe.”Marayika aramusubiza ati “Ndaguma aha kugeza aho uri bugarukire.”