Judges 6:21 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umumarayika w'Uhoraho akoza umutwe w'inkoni yari yitwaje kuri za nyama na ya migati, maze umuriro uva mu rutare urabikongora. Wa Mumarayika ahita abura.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umumalayika w’Uhoraho atunga isonga y’inkoni yari afashe mu ntoki, maze ayikoza kuri za nyama no kuri ya migati idasembuye. Nuko umuriro ucucumuka muri rwa rutare, maze utwika za nyama na ya migati idasembuye. Ibyo birangiye, Umumalayika w’Uhoraho arazimira, ntiyongera kumubona.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nyuma marayika w'Uwiteka atunga ipfundo ry'inkoni yari yitwaje, arikoza ku nyama n'utwo dutsima. Uwo mwanya umuriro uva mu gitare, utwika izo nyama n'utwo dutsima. Nuko marayika w'Uwiteka aramubura, ntiyongera kuboneka imbere ye.