Judges 6:27 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Gideyoni ajyana n'abantu icumi bo mu bagaragu be, akora nk'uko Uhoraho yamubwiye. Ariko yabikoze nijoro kubera ko yatinyaga bene wabo n'abatuye uwo mujyi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Gideyoni afata abantu cumi mu bagaragu be, maze agenza uko Uhoraho yari yabimubwiye. Ariko kubera ko yatinyaga abantu bo mu nzu ya se n’abo mu mugi, aho kubikora ku manywa, abikora nijoro.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Gideyoni ajyana abagabo icumi bo mu bagaragu be, abigenza nk'uko Uwiteka yamutegetse. Ariko yabikoze nijoro ntiyatinyutse kubikora ku manywa, kuko yatinyaga abo mu muryango wa se n'abatuye muri uwo mudugudu.