Judges 6:39 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Gideyoni abwira Imana ati: “Ntundakarire, ureke nongere nsabe icyemezo kimwe gusa. Noneho ubutaka bube ari bwo butota, naho uruhu rwumuke.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Gideyoni ni ko kubwira Imana, ati «Ntundakarire ninongera kuvuga rimwe gusa. Nyemerera nongere nshake ubwa nyuma icyemezo nkoresheje uru ruhu: noneho uruhu rwonyine rusigare rwumutse, naho ikime gitwikire ubutaka bwose.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Gideyoni arongera abwira Imana ati “Ntundakarire mvuge rimwe gusa: ndakwinginze nongere ngeragereshe ubu bwoya. Noneho ubutaka bwose buneteshwe n'ikime, ariko ubwoya abe ari bwo busigara bwumye.”