Judges 6:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abamidiyani bazanaga ingamiya zabo zitabarika n'andi matungo n'amahema, bakaza ari benshi nk'inzige bakayogoza igihugu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko rero, bazamukanaga n’amashyo yabo n’amehema yabo, bakahagera ari benshi cyane nk’inzige, — bo ubwabo n’ingamiya zabo ntawashoboraga kubabarura — maze bakinjira mu gihugu bakakiyogoza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bazamukanaga n'amatungo yabo n'amahema yabo basa n'amarumbo y'inzige, ubwabo n'ingamiya zabo ntibyagiraga umubare, bazanwaga no kurimbura icyo gihugu.