Judges 7:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bukeye Yerubāli ari we Gideyoni hamwe n'abantu bose bari kumwe, bazinduka bajya gushinga amahema iruhande rw'isōko y'i Harodi. Icyo gihe ingabo z'Abamidiyani zari mu majyaruguru yaho, mu kibaya hafi y'umusozi wa More.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yerubehali — ari we Gideyoni — abyuka mu gitondo cya kare, n’imbaga yose yari kumwe na we, maze baca ingando i Eyini‐Harodi, naho ingando ya Madiyani ikaba mu majyaruguru, mu kibaya aherekera ku musozi wa More.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yerubāli ari we Gideyoni n'abantu bose bari kumwe na we, bazinduka mu gitondo kare bajya kugandika ku isōko ya Harodi, kandi ingando z'Abamidiyani zari ikasikazi yaho mu kibaya giteganye n'umusozi More.