Judges 7:12 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abamidiyani n'Abamaleki n'andi moko y'iburasirazuba bwa Yorodani, bari bagandagaje mu kibaya ari benshi nk'inzige, kandi bari bafite n'ingamiya zitabarika, nyinshi nk'umusenyi wo ku nyanja.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubwo Madiyani, Amaleki hamwe n’abantu b’iburasirazuba bose, bari banyanyagiye mu kibaya ari nk’inzige; ntawabashaga kubara ingamiya zabo, na zo zari nyinshi nk’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abamidiyani n'Abamaleki n'ab'iburasirazuba, bari bararaye mu kibaya basa n'irumbo ry'inzige, n'ingamiya zabo zitabarika bingana n'umusenyi wo mu kibaya cy'inyanja.