Judges 7:14 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mugenzi we aramusubiza ati: “Erega izo nzozi nta kindi zivuga kitari Gideyoni mwene Yowashi w'Umwisiraheli, ugiye kutumarira ku icumu! Imana yamugabije Abamidiyani n'abandi bari mu nkambi bose.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mugenzi we amusubiza, agira ati «Si ikindi kindi kandi kitari inkota ya Gideyoni, mwene Yowasi, w’Umuyisraheli. Imana yamugabije Madiyani n’ingando yayo yose.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mugenzi we aramusubiza ati “Nta kindi, iyo ni inkota ya Gideyoni mwene Yowasi umugabo wo mu Bisirayeli. Imana yamugabije Abamidiyani n'ingabo zabo zose.”