Judges 7:16 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko ba bantu magana atatu abagabanyamo amatsinda atatu, aha buri muntu ihembe n'ikibindi kirimo ifumba.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ba bantu uko ari magana atatu, Gideyoni abacamo amatsinda atatu. Buri muntu amuha ihembe n’ikibindi kirimo ubusa, muri buri kibindi hashinzemo ifumba y’umuriro.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko abo bagabo uko ari magana atatu abagabanyamo imitwe itatu, umuntu wese amuha ikondera n'ikibindi kirimo ubusa, bashyiramo urumuri.