Judges 7:24 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Gideyoni yohereza intumwa mu misozi yose y'Abefurayimu kugira ngo zibabwire ziti: “Nimumanuke murwanye Abamidiyani, mubatange ku migezi kugeza i Betibara no ku ruzi rwa Yorodani, mubabuze kwambuka.” Nuko Abefurayimu bose bagenza nk'uko Gideyoni yari yategetse.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Gideyoni yohereza intumwa mu karere k’imisozi miremire yose y’i Efurayimu kuvuga ziti «Mumanuke bwangu mutangire Abamadiyani, mubatange ku mariba y’amazi, kugera i Betibara ndetse no kuri Yorudani.» Abantu bose b’i Efurayimu barahuruzwa, maze babatanga ku mariba y’amazi, kugera i Betibara ndetse no kuri Yorudani.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi Gideyoni atuma impuruza mu gihugu cyose cy'imisozi ya Efurayimu kubabwira ngo bamanuke batere Abamidiyani, babatangirire ku ruzi Yorodani kugeza i Betibara. Nuko Abefurayimu bose baraterana, babategera ku ruzi Yorodani kugeza i Betibara.