Judges 7:25 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bafata abatware babiri b'Abamidiyani, Orebu na Zēbu. Orebu bamwicira ku rutare rwa Orebu, naho Zēbu bamwicira ku rwengero rwa Zēbu, maze bakomeza gukurikira Abamidiyani. Hanyuma igihanga cya Orebu n'icya Zēbu babishyīra Gideyoni wari hakurya ya Yorodani.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bafata mpiri abatware babiri b’Abamadiyani, Orebu na Zehebu. Orebu bamwicira ku rutare rwa Orebu, naho Zehebu bamwicira ku rwengero rwa Zehebu. Hanyuma bakomeza kubakurikirana ahagana Madiyani, maze bazanira Gideyoni umutwe wa Orebu n’uwa Zehebu hakurya ya Yorudani.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bafata abatware babiri b'Abamidiyani, Orebu na Zēbu. Orebu bamwicira ku gitare cya Orebu, Zēbu bamwicira mu rwengero rwa vino rwa Zēbu, bakurikira Abamidiyani, maze bazanira Gideyoni igihanga cya Orebu n'icya Zēbu hakurya ya Yorodani.