Judges 7:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Gideyoni amanukana n'ingabo bajya ku isōko, maze Uhoraho aramubwira ati: “Abantu bose bari buyore amazi ku mashyi bayajabagira nk'imbwa, ubatandukanye n'abari bunywe amazi bapfukamye.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Gideyoni amanukana imbaga ku nkombe y’amazi; maze Uhoraho aramubwira ati «Umuntu wese uza kurigata amazi n’ururimi nk’uko imbwa zibigenza, umushyire ukwe; naho abaza gupfukama kugira ngo bayayoreshe amashyi, na bo ubashyire ukwabo.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko amanukana n'abo bantu bajya ku mugezi. Uwiteka abwira Gideyoni ati “Umuntu wese uri bujabagize amazi ururimi nk'imbwa umushyire ukwe, kandi uri bunywe apfukamye umushyire ukwe.”