Judges 7:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Gideyoni arabasezerera barataha, agumana ba bandi magana atatu bonyine, basigarana impamba n'amahembe by'abari batabaye bose. Ubwo ingabo z'Abamidiyani zari zikambitse mu kibaya hepfo yabo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abo uko ari magana atatu bafata ibibindi byarimo impamba y’imbaga, bafata n’amahembe yabo, hanyuma Gideyoni asezerera abandi Bayisraheli bose basubira mu mahema yabo, agumana na ba bantu magana atatu. Ubwo ingando ya Madiyani yari mu kibaya, mu nsi y’iye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abo magana atatu benda impamba za bagenzi babo n'amakondera, maze Gideyoni yohereza Abisirayeli bandi bose mu mahema yabo, ariko we asigarana n'abo magana atatu. Kandi urugerero rw'Abamidiyani rwari hepfo ye mu kibaya.