Judges 8:10 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Zebahi na Salimuna bari i Karikori n'ingabo zasigaye z'amoko y'iburasirazuba bwa Yorodani, zose zigeze nko ku bihumbi cumi na bitanu, naho izindi ibihumbi ijana na makumyabiri zashiriye ku icumu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Zebahi na Salimuna bari muri Karikori, n’ingabo zabo zigera ku bantu ibihumbi cumi na bitanu, ari bo bacitse ku icumu mu ngabo z’iburasirazuba. Ni koko kandi, mu ngabo zabo hari hapfuyemo abantu ibihumbi ijana na makumyabiri.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi Zeba na Salumuna bari i Karikori n'ingabo zabo zacitse ku icumu zo mu ngabo zose z'ab'iburasirazuba, bose bari abantu nk'inzovu imwe n'ibihumbi bitanu, kuko abaguye ku rugamba bose bitwaje inkota bari agahumbi n'inzovu ebyiri.