Judges 8:11 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Gideyoni we azamuka iburasirazuba bwa Noba na Yogibeha mu nzira z'aborozi b'abagisha, atera inkambi y'Abamidiyani abaguye gitumo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Gideyoni azamuka akurikiye inzira igana ku batuye mu mahema, iburasirazuba bwa Novahi na Yogiboha, nuko atsinda n’abari basigaye kandi bo bibwiraga ko bihagazeho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Gideyoni azamukana mu nzira ijya mu banyamahema iburasirazuba bw'i Noba n'i Yogibeha, anesha izo ngabo kuko zari zīraye.