Judges 8:15 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Gideyoni ageze i Sukoti arababwira ati: “Mwari mwaninuye ngo ‘Ubwo se wamaze gufata mpiri Zebahi na Salimuna kugira ngo tubone kugaburira ingabo zawe zinaniwe?’ Noneho dore ngaba nje kubabereka!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hanyuma Gideyoni asanga abantu b’i Sukoti maze arababwira ati «Nimurebe Zebahi na Salimuna, mwanciragaho umugani muvuga muti ’Mbese Zebahi na Salimuna wabigaruriye ngo noneho tubone kugaburira ingabo zawe zishonje?’»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ageze mu b'i Sukoti arababwira ati “Nimurebe Zeba na Salumuna mwari mukinca umugani ngo ‘Mbese Zeba na Salumuna ubwo urabafite tukabona gufungurira abantu bawe barushye?’ ”