Judges 8:21 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Zebahi na Salimuna babwira Gideyoni bati: “Ube ari wowe utwiyicira, umugabo yicwa n'undi.” Nuko Gideyoni arahaguruka arabica, arangije atwara imitāko yari ku majosi y'ingamiya zabo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Zebahi na Salimuna baravuga bati «Haguruka utwiyicire wowe ubwawe, kuko buri muntu akora uko imbaraga ze zingana.» Gideyoni arahaguruka, yica Zebahi na Salimuna, hanyuma afata imitako yari mu majosi y’ingamiya zabo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Zeba na Salumuna baravuga bati “Haguruka utwiyicire ubwawe, kuko uko umuntu ari, ari ko imbaraga ze zingana.” Gideyoni aherako arahaguruka yica Zeba na Salumuna, yambura ingamiya zabo ibirezi byari ku majosi yazo.