Judges 8:26 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Amaherena y'izahabu Gideyoni yari yabasabye yapimaga ibiro nka makumyabiri. Gideyoni yafashe n'imitāko n'imikufi n'imyambaro y'imihemba ba bami b'Abamidiyani bari bambaye, ndetse n'imitāko yari ku majosi y'ingamiya zabo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Izo mpeta za zahabu Gideyoni yari yabasabye, zigira uburemere bugera ku masikeli magana arindwi ya zahabu, utabariyemo imitako, amaherena yo ku matwi n’imyenda y’imihemba yambarwaga n’abami b’i Madiyani, utabariyemo kandi n’imitako yo mu majosi y’ingamiya zabo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi kuremera ku izo mpeta z'izahabu yabasabye kwari shekeli igihumbi na magana arindwi z'izahabu, udashyizeho ibirezi n'imishunzi n'imyambaro y'imihengeri abami b'i Midiyani bambaraga, kandi udashyizeho imisibo yo ku majosi y'ingamiya zabo.