Judges 8:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni mwebwe Imana yahaye kwica abatware b'Abamidiyani, Orebu na Zēbu. None se jyewe mubona narakoze iki cyagereranywa n'icyo?” Amaze kubabwira atyo, uburakari bari bafite buracogora.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Imana se si mwe yagabije Orebu na Zehebu, abatware ba Madiyani? Naba narakoze iki se cyagereranywa n’ibyanyu?» Amaze kubabwira ayo magambo, uburakari bari bamufitiye buracogora.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi abatware b'i Midiyani Orebu na Zēbu, Uwiteka yarababagabije. Mbese mbarushije iki mu byo mwakoze?” Amaze kuvuga atyo, umujinya bari bamufitiye uracogora.