Judges 8:32 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Gideyoni mwene Yowashi yisaziye neza, bamuhamba hamwe na se mu mujyi wa Ofura, mu ntara y'abakomoka kuri Abiyezeri.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Gideyoni, mwene Yowasi, apfa yisaziye neza, maze bamuhamba mu mva ya Yowasi, i Ofura ya Abiyezeri.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Gideyoni mwene Yowasi apfa ageze mu za bukuru, bamuhamba mu mva ya se Yowasi kuri Ofura ha bene Abiyezeri.