Judges 8:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Gideyoni na ba bantu magana atatu bari kumwe bambuka Yorodani. Nubwo bari bananiwe bwose bakomeza gukurikirana Abamidiyani.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Gideyoni n’abantu magana atatu bari kumwe na we bagera kuri Yorudani maze barambuka. N’ubwo bari baguye agacuho, bakomeza gukurikirana Abamadiyani.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Gideyoni ageze kuri Yorodani, yambukana n'ingabo ze magana atatu zari kumwe na we baguye isari, ariko rero bakomeza gukurikirana Abamidiyani.