Judges 8:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bageze mu mujyi wa Sukoti, Gideyoni abwira abaturage ati: “Ndabinginze mugire icyo mufungurira ingabo zanjye kuko zananiwe cyane, kandi nkaba ngomba gukurikirana Zebahi na Salimuna, abami b'Abamidiyani.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ageze i Sukoti abwira abantu baho, ati «Ndabinginze ngo mumpere abantu turi kumwe utugati kuko bishwe n’inzara, kandi nkaba ngikurikiranye Zebahi na Salimuna, abami ba Madiyani.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ageze i Sukoti abwira abaho ati “Ndabinginze mumfunguririre abantu twazanye kuko baguye isari, kandi turacyakurikiranye abami b'i Midiyani, Zeba na Salumuna.”