Judges 9:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yotamu arakomeza ati: “Mbese koko mwakoze ibikwiye kandi mwashyize mu gaciro mwimika Abimeleki? Mbese mwagiriye Gideyoni n'ab'inzu ye ineza ihwanye n'iyo yabagiriye?
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yotamu akomeza, agira ati «Mwebwe se, ubwo mwimikaga Abimeleki ho umwami, mwabikoranye umurava n’umutima utaryarya? Ese mwabikoze muzirikana Yerubehali n’inzu ye yose, mutibagiwe ineza mukesha ibyo yabakoreye?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yotamu yongera kubabaza ati “Mbese mwakoze iby'ukuri, mwakiranutse ko mwimitse Abimeleki? Mwagiriye neza Yerubāli n'abo mu nzu ye, mwamukoreye nk'uko yari akwiriye gukorerwa?