Judges 9:18 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
nyamara ab'inzu ye mwarabahindutse. Uyu munsi abahungu be mirongo irindwi mwabiciye ku rutare rumwe, mwimika Abimeleki umwana w'umuja we kugira ngo abe umwami w'abatware b'i Shekemu, kubera ko ari mwene wanyu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
None, dore uyu munsi mwahagurukiye inzu ya data; mwishe abahungu be, mwicira icyarimwe abantu mirongo irindwi, maze mwimika Abimeleki, umuhungu w’umugore w’inshoreke ngo abere umwami abanyacyubahiro b’i Sikemu, kuko ari umuvandimwe wanyu!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
None mwahagurukiye inzu ya data, abahungu be mirongo irindwi mwabiciye ku gitare, mwimika Abimeleki umwana w'umuja we kugira ngo abe umwami w'ab'i Shekemu, kuko ari mwene wanyu.