Judges 9:19 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Niba rero mwakoze ibikwiye kandi mwashyize mu gaciro ku byo mwakoreye uyu munsi Gideyoni n'ab'inzu ye, nimwishimire Abimeleki na we abishimire.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Niba rero ibyo byose mwabikoranye umurava n’umutima utaryarya, mubigirira Yerubehali n’inzu ye yose, Abimeleki nabatere gusendera ibyishimo, namwe mubimusenderezemo!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Niba ubu mukoreye Yerubāli n'ab'inzu ye iby'ukuri n'ibyo gukiranuka, nuko nimunezererwe Abimeleki, na we abanezererwe.