Judges 9:2 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Nimumbarize abatware bose b'i Shekemu muti: ‘Mbese ari ugutegekwa n'abahungu mirongo irindwi ba Gideyoni, cyangwa se akaba ari jye jyenyine ubategeka, icyabanogera ni ikihe? Murajye mwibuka kandi ko ndi mwene wanyu!’ ”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
«Mubwire mutya abantu b’i Sikemu: icyababera cyiza ni ikihe? Gutegekwa n’abantu mirongo irindwi — abahungu bose ba Yerubehali — cyangwa se gutegekwa n’umuntu umwe gusa? Mwibuke neza ko ndi uwo mu magufwa yanyu n’umubiri wanyu.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Ndabinginze mumbarize ab'i Shekemu bose muti ‘Icyabamerera neza ni uko mwatwarwa n'abahungu ba Yerubāli bose uko ari mirongo irindwi, cyangwa ni uko mwatwarwa n'umwe?’ Kandi mwibuke ko ndi amaraso yanyu, kandi ndi ubura bwanyu.”