Judges 9:24 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ibyo byabaye kugira ngo Abimeleki ahanirwe ubugome bwe, ubwo yicaga bene Gideyoni mirongo irindwi ari bo bavandimwe be. Abatware b'i Shekemu na bo bahanirwa ko bamushyigikiye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ibyo byabereye kugira ngo Abimeleki ahanirwe ubugome bwe, kuko yishe, akamena amaraso y’abahungu mirongo irindwi ba Yerubehali, abavandimwe be; no kugira ngo abatware b’i Sikemu bahanirwe ko bamwoheje kwica abavandimwe be.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kugira ngo urugomo bagiriye bene Yerubāli mirongo irindwi n'amaraso yabo bijye kuri Abimeleki mwene se we wabishe, no ku b'i Shekemu bamutije amaboko kwica bene se.