Judges 9:25 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abo batware bashyira abantu mu mpinga z'imisozi bo guteza akaduruvayo, Abimeleki atabizi, bakajya bambura umugenzi wese uhanyuze. Iyo nkuru iza kumugeraho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abatware b’i Sikemu bashaka gukoshesha Abimeleki, ni ko kugaba udutsiko tw’abantu mu mpinga z’imisozi, bacuza buri wese wahanyuraga; nuko Abimeleki aza kubimenya.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko ab'i Shekemu bashyiraho abantu bo kumwubikirira mu mpinga z'imisozi, kandi bahamburira abagenzi benshi banyura muri iyo nzira, maze babiregera Abimeleki.