Judges 9:27 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bajya mu mirima yabo basarura imizabibu benga amayoga, bagirira ibirori mu ngoro y'ikigirwamana cyabo, bararya baranywa, ari na ko bavuma Abimeleki.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Baherako barasohoka, bajya mu mizabibu yabo basarura imbuto maze benga amayoga, hanyuma bategura iminsi mikuru. Bajya mu ngoro y’imana yabo, bararya kandi baranywa, maze bavuma Abimeleki.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bukeye bajya mu mirima basarura inzabibu zabo barazivunga, barishīma cyane, binjira mu ngoro y'ikigirwamana cyabo, bararya baranywa, baherako bavuma Abimeleki.