Judges 9:38 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Zebuli aramubwira ati: “Wajyaga wirarira uvuga ngo ‘Abimeleki ni iki kugira ngo twemere adutegeke?’ Bariya si ba bantu wasuzuguraga? Ngaho rero genda murwane!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Zebuli aramusubiza ati «Ka karimi kawe se kagannye he? Si wowe wahoze uvuga ngo ’Mbese Abimeleki yaba ari muntu ki kuri Sikemu, kugira ngo adutegeke? ’Sohoka noneho maze umurwanye.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Zebuli aherako aramubwira ati “Kwa kwirarira kwawe kuri he? Kuko wavuze uti ‘Abimeleki ni nde, bigatuma tumukorera?’ Bariya si ba bantu wasuzuguraga? None ngaho sohoka urwane na bo.”