Judges 9:51 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Muri uwo mujyi hagati hari umunara ukomeye cyane. Abaturage bose, abagabo n'abagore ndetse n'abatware bawuhungiramo, barikingirana bazamukira ku ngazi zo muri uwo munara, bigira hejuru yawo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Muri uwo mugi hakaba umunara uzitiye, aho abantu bose, abagabo n’abagore ndetse n’abakuru b’umugi bari bahungiye. Bamaze gufunga inzugi, barazamuka bajya ahitaruye ku gisenge cy’umunara.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko muri uwo mudugudu harimo umunara ukomeye. Ni ho abantu bose b'uwo mudugudu bahungiye, abagabo n'abagore, barikingirana, burira hejuru y'uwo munara.